IMIKINO IGAMIJE UBUCUTI HAGATI YA COLLEGE SAINT ANDREW NA COLLEGE SAINT NYARUSANGE
25 November 2026, 13:06
Super Admin
6 views

COLLEGE SAINT ANDREW : ABANYESHULI BAHUJWE NI IMIKINO YAGICUTI YAHUZAGA IKIGO CYA COLLEGE SAINT ANDRE NYAMIRAMBO NA SAINT JEAN NYARUSANGE MUHANGA MUKUBAKA UBUCUTI BUKOMEYE HAGATI Y’IBIGO BYOMBI.
Tariki 15/11/2026 abanyeshuri n’abarezi ba college saint andre bazindukiye mu rugendo rugana mu majyepfo y’ u Rwanda mu karere ka Muhanga ahabarizwa ikigo cya college saint jean nyarusange aho bari bagiye guhuzwa n’imikino ya gicuti .iyi mikino yabimburiwe n igitambo cya misa basangiye bose nyuma y icyo gitambo cya misa abanyeshuri bose batangiye kwitegura imikino habanje umukino wa volleyball y’abahungu hagati ya college saint jean nyarusange na college saint andre aho byaje kurangira ari set eshatu(3) za college saint andre ubusa bwa college saint jean nyarusange bakomereza umukino wa basketball y’abahungu umukino urangira college saint andre Itsinze college saint jean nyarusange amanota 53 kuri 32 nyuma yaho hakurikiyeho umukino wa basketball y’abakobwa aho warangiye college saint andre itsinze college saint jean nyarusange kumanota 38 kuri 35 iyo mikino irangiye hakurikiyeho umwanya wo kuganira no gusangira n’abandi banyeshuri bose baba aba saint andrew na college saint jean nyarusange nyuma haje gukurikiraho umukino wa football yabahungu aho waje kurangira college saint andrew itsinzwe igitego kimwe kubusa. Imikino imaze kuba abanyeshuri bahuriye muri sale bariyakira barasabana ni igikorwa cya shimishije impande zombie uretse siporo bubatse ubucuti bukomeye.
Photos