News

KWIZIHIZA YUBILE Y’IMYAKA 50 Y’ UBUSASERIDOTI YA PADIRI ANDRE KIBANGUKA

KWIZIHIZA YUBILE Y’IMYAKA 50 Y’ UBUSASERIDOTI YA PADIRI ANDRE KIBANGUKA
11 May 2026 Auther 21 views 5 photos
PADIRI KIBANGUKA ni umwe muba padiri bagize uruhare muri Kiliziya Gatorika y’ u Rwanda, cyane cyane mu burezi, no mw’ iyogezabutumwa. Azwi cyane kubera umurimo yakoze muri COLLEGE SAINT ANDRE kimwe mu bigo byamamaye mu Rwanda akaba yarakiyoboye guhera 1984 kugeza 1991 aho yongeye kugaruka 2006 kugeza 2012 PADIRI KIBANGUKA yavutse mu 1949 atangira imirimo y’ ubusaseridoti mu 1976 . BIMWE MU BINTU AZWIHO: Yamenyekanyweho kuba umwe mu bayobozi barwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane hano mu rugo rwacu . Ni umuhanzi, yanditse indirimbo yitwa “Hundwa Impundu Nyagasani” afatanyije na late Kizito Mihigo . adiri André Kibanguka ni umwe mu bayobozi basize amateka akomeye muri College Saint André i Nyamirambo kubera uburyo yayoboye iki kigo ashyira imbere uburezi bufite ireme n’uburere bushingiye ku ndangagaciro nziza. Mu gihe yari umuyobozi w’iki kigo hagati ya 1984 na 1991, yamenyekanye cyane mu guteza imbere discipline y’abanyeshuri, aho yabatozaga kubaha, gukunda umurimo, kugira isuku no kurangwa n’ikinyabupfura. IBIKORWA BYE MURI COLLEGE SAINT ANDRE: Niwe wubatse amacumbi y’ abakobwa kuko mbere bigaga bataha . Kuva kera na kare abana muri uru rugo banywaga amata ndetse bakarya n’ umugati wa mu gitondo . Intego ye yahoze ari kugaburira abana be neza no kubigisha neza .