Admin Login    |     CSA Alumni Platform
  • Home (current)
  • About
  • Web contents
    News or Posts
    Entertainment
    Sports
  • Students Career guidance
  • DMS
  1. Home
image not available
  • 2025-10-22
  • admin
  • Admin
  • 253Views

NI INTSINZI YA KILIZIYA

Ibi byagarutsweho na Padiri Aime Joseph Marie IRADUKUNDA Umuyobozi wa College Sainte Marie Reine Kabgayi yunga mu rya Padiri Egide NSABIREMA umuyobozi wa College Saint Andre Nyamirambo ubwo bagezaga ubutumwa ku banyeshuri n'abarezi mu ruzinduko College Sainte Marie Reine Kabgayi yagiriye muri College Saint Andre ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.


Wari umunsi w'amateka n'ibyishimo byinshi aho aya mashuri yombi yasangiye igitambo cya Missa cyatuwe na Padiri  Egide NSABIREMA Umuyobozi wa College Saint Andre  afatanyije na Padiri Aime Joseph Marie Umuyobozi wa College Marie Reine ndetse na Padiri Jean Baptiste NGIRUWONSANGA ushinzwe Discipline muri College Saint Andre. Mu nyigisho yatanze, Padiri  Egide NSABIREMA yibukije abanyeshuri akamaro ko kuzuza inshingano zabo neza, haba mu masomo, mu burere n'imyitwarire ya buri munsi. Yabasabye gukunda umurimo, gukora ibyo bashinzwe neza kandi bagaharanira kuba urumuri mu bandi.

Nyuma ya Missa hakurikiyeho imikino ya gicuti irimo basketball abahungu n'abakobwa, volleyball abahungu n'abakobwa ndetse na football aho buri kigo cyari gihagarariwe n'ikipe y'abakuru n'iy’abato batarengeje imyaka 16.  



Iyi mikino yubatse ubusabane n'ubuvandimwe hagati y'aya mashuri yombi dore ko atari ubwa mbere bakina kuko Saint Andre yaherukaga gusura Marie Reine mu mwaka wa 2013.

Muri Volleyball, amakipe yombi yagaragaje ubuhanga n'ubwitange budasanzwe. Abakinnyi ba College Sainte Marie Reine Kabgayi bakinnye bashyize hamwe, ariko Saint Andre nayo igaragaza ubunararibonye n'ubuhanga. Iyi mikino yaranzwe n'umuriri w'abafana yarangiye ari College Saint Andre  itsinze Marie Reine seti 3 ku busa bwa  College Saint Marie Reine mu bahungu; itsinda kandi seti 2 kubusa mu bakobwa.


Muri Basketball, imikino yaranzwe n'ishyaka ridasanzwe, imbaraga n'ubuhanga butangaje mu gukina neza.Umukino warangiye ari amanota 51 ya College Saint Marie Reine Kabgayi ku manota 30 ya college saint andre mu bahungu. Mu bakobwa byarangiye ari amanota 44 ya College Saint Andre na 17 ya College Sainte Marie Reine.

Ku gicamunsi, nibwo hatangiye umukino wa Football, wari utegerejwe cyane n'abanyeshuri n'abarezi bose. Mu bakiri bato, ikipe ya College Sainte Marie Reine yatsinze iya College Saint Andre ibitego 3-2. Mu bakuru umukino warangiye Collège Saint Andre itsinze College Sainte Marie Reine ibitego 2-0.

 Mu butumwa abayobozi b'ibi bigo byombi bagejeje ku banyeshuri n'abarezi bavuze ko batewe ishema n'ubucuti ibigo byombi bifitanye, bavuga ko bishimiye uko imikino yagenze n'uko amakipe yatsindaguranye, bati “Ni intsinzi ya Kiliziya.

Nyuma y'imikino hakurikiyeho ibiganiro n'ubusabane hagati y'abanyeshuri n'abarezi b'ibigo byombi. Abanyeshuri n'abarezi ku mpande zombi banejejwe n'uko imikino ya gicuti yagenze bashimira ubuyobozi bw'ibi bigo bwateguye iyi mikino.

 

CSA Media Club

Categories

  • News or Posts 12
  • Entertainment 2
  • Sports 0

Editor's Choice

fantastic cms
College Saint Andre Habereye Umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi taliki ya 1 Ugushingoo 2024.
2024-11-04

About Us

Read More

Signup in College Saint Andre