Kuwa kane 21 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga
w'Ibiro by'Abepiskopi Gatolika bishinzwe uburezi, Padiri Lambert DUSINGIZIMANA
ari kumwe n'abanyeshuri ba COLLEGE SAINT ANDRE bagize "ICT & Innovation
Club" ndetse na bamwe mu barimu babo bigisha Computer Science na ICT, basuye
ikigo cya Rwanda Coding Academy (RCA), giherereye mu karere ka Nyabihu.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko
imyigishirize y'ikoranabuhanga muri Rwanda Coding Academy, ikorwa. Kumenya icyo
andi mashuri yakwigira kuri RCA, uko abanyeshuri b’aho babayeho ,n'ibindi
bibafasha kwiga amasomo ajyanye nikoranabuhanga kubanyeshuri biga mwishami
ry'imibare, ubugenge n' ikoranabuhanga.
Mu biganiro, umuyobozi wungirije wa RCA yagiranye n'abanyeshuri bo muri College Saint Andre babarizwa muri club ya ICT & Innovation yavuze ko iyo club ayemereye ko bagiye kongera imikoranire hagati yabo ndetse no kwagura ibikorwa by'ikoranabuhanga mu bigo byombi.
College Saint Andre ni Ishuri rya Arikidiyosezi ya Kigali riherereye muri Paruwasi ya Nyamirambo. Akaba ari ishuri ry'ikitegererezo ricumbikira abanyeshuri, rigira uruhare mu kurera abanyabwenge b'intangaruagero mu mashami atandukanye arimo n'ikoranabuhanga.
Abanyeshuri n'Abayobozi bifuje ko ingendo nk'izi zatezwa imbere.