Ku wa 19 Ukwakira 2025, Muri College
Saint Andre, habaye igikorwa cy'ihererekanyabubasha hagati y'abari
abayobozi bahagarariye Inzego zishamikiye ku Nteko Rusange y'Ababyeyi, arizo Komite
Nyobozi na Komite Ngenzuzi.


Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi
wa College Saint Andre, Padiri NSABIREMA Egide, Cyaranzwe n'ubufatanye,
ishimwe n'ubutumwa bw’'humure n'icyizere ku bayobozi bashya.

Padiri Mukuru wa College Saint Andre, Padiri NSABIREMA Egide.
Umuyobozi wa Komite Nyobozi
ucyuye igihe yashimiye inzego zose bakoranye, cyane cyane ubuyobozi bwa College
Saint Andre ku bufatanye bwiza bagiranye. Yagaragaje ko urugendo rwabo rwari
urwo guharanira iterambere ry'ishuri no kwesa imihigo, asaba umuyobozi mushya
gukomeza aho bari bageze. Yamusabiye ishya n'ihirwe mu nshingano nshya.
Umuyobozi mushya Prof NDANGUZA
RUSATSI Denis yagaragaje ibyishimo n'ishimwe ku cyizere yahawe
n'ababyeyi, anizeza ubufatanye n'inzego zose z'ishuri mu rwego rwo gukomeza
guharanira iterambere ry'ishuri. Yagarutse ku kamaro k'ubufatanye mu kuzuza
inshingano zireba buri wese.

Perezida wa Komiye Nyobozi Prof NDANGUZA RUSATSI Denis.
Mu gusoza, Padiri NSABIREMA Egide yashimiye abayobozi basoje inshingano, barimo Bwana RUTEMBESA Bonny Epimaque na Madame NYIRARUGWIRO Marianne ku ruhare rwabo mu guteza imbere ishuri n'imibereho myiza y'abanyeshuri. Yasabye abayobozi bashya Prof NDANGUZA RUSATSI Denis na MUREKARANGWE Illuminee nabo bazafatanya gukomeza guharanira ubusugire bw'iterambere ry'ishuri mu miyoborere myiza, imibereho myiza n’ubukungu. Yabasabiye umugisha mu nshingano nshya bahawe.
Umwanditsi: Jean Chrysostome
RUKUNDO