Admin Login    |     CSA Alumni Platform
  • Home (current)
  • About
  • Web contents
    News or Posts
    Entertainment
    Sports
  • Students Career guidance
  • DMS
  1. Home
image not available
  • 2025-10-19
  • college@gmail.com
  • CollegeSaintAndre
  • 81Views

Umunsi College Saint Andre yasuwe na College saint Marie Reine Kabgayi ku wa 19 Ukwakira 2025 mu Mikino ya Gicuti.

Kigali, ku wa 19 Ukwakira 2025  Byari umunsi w'amateka n'ibyishimo byinshi ubwo College Saint Andre yakiraga College saint Marie Reine Kabgayi mu mikino ya gicuti yubatse ubusabane n'ubuvandimwe hagati y'aya mashuri yombi. Uwo munsi wahuje uburezi, imyidagaduro n'umuco w'ubumwe mu rubyiruko rw'u Rwanda.

Gutangirana n'igitambo cya Misa cyuje ubumwe n'isengesho

Ibikorwa byatangiriye n' gitambo cya Misa cyatangiye saa 9:45 za mu gitondo muri College Saint Andre. Misa yitabiriwe n'abanyeshuri, abarezi n'abayobozi b'amashuri yombi, iturirwa mu rwego rwo gushimira Imana ku bw'ubusabane n'urugendo rwiza rw'uburezi.

Mu nyigisho yatanze, Padiri watuye Misa yibukije abanyeshuri akamaro ko kuzuza inshingano zabo neza, haba mu masomo, mu burere n'imyitwarire ya buri munsi. Yabasabye gukunda umurimo, gukora ibyo bashinzwe neza kandi bagaharanira kuba urumuri mu bandi.

Abitabiriye Misa biyumvaga bafite ibyishimo byinshi kandi bashimira Imana ku bw'umunsi mwiza yabahaye. 
Igitambo cya Misa cyahumuye saa 11:00, abantu bose bafite akanyamuneza ku mitima, biteguye kwishimira imikino yari ikurikiyeho.

Imikino y’ubucuti: Umwuka w'amarushanwa n'ubusabane

Nyuma y'isengesho n'umunezero wimukiye ku bibuga by'ishuri aho habereye imikino ya Volleyball, Basketball, n'Umupira w'amaguru (Football)

  • Mu Volleyball, amakipe yombi yagaragaje ubuhanga n'ubwitange budasanzwe. Abanyeshuri ba College saint Marie Reine Kabgayi bakinnye bashyize hamwe, ariko Saint Andre nayo igaragaza ubunararibonye n'ubufatanye bwa gihamya. Umukino waranzwe n'urusaku rw'abafana, impundu n'ibyishimo by'abari baje gushyigikira inshuti zabo.Umukino warangiye ari seti 3 za college saint andre kuri seti 1 ya college saint marie reine kabgayi mu bahungu.Mu bakobwa umukino warangiye seti 2 kubusa.

  • Basketball yo yaranzwe n'umuvuduko, imbaraga n'ubuhanga butangaje mu gukina neza. Abakinnyi bombi bagaragaje ishyaka ridasanzwe, by'umwihariko abafana ba Marie Reine n'aba Saint Andre bagahurira mu ndirimbo n'amashyi y'akanyamuneza.Umukino warangiye ari amanota 51 ya college saint marie reine kabgayi ku manota 30 ya college saint andre mu bahungu.Mu bakobwa byarangiye ari amanota 17 ya college saint marie reine ku manota 44 ya college saint andre.

Football yasoje byose mu birori by'ikirenga

Ku gicamunsi, nibwo hatangiye umukino wa Football, wari utegerejwe cyane n'abanyeshuri n'abarezi bose. Ikipe ya College Saint Andre yakiriye neza abashyitsi bayo, naho Marie Reine Kabgayi yinjira mu kibuga yifitemo icyizere n'amarangamutima y'ubufatanye.

Umukino wagaragaje ubuhanga, ishyaka n'ubusabane. Abafana b'ingeri zose bari bafite ishyaka n'umurava byo gushyigikira amakipe yabo, basusurutsa ikirere mu buryo bwatumye uwo munsi ugira isura y'ibirori byuzuye urukundo n'ibyishimo.Mu mukino wa O'level warangiye ari ibitego 2 bya college saint andre kuri 3 bya college saint marie reine kabgayi.Mu mukino wa A'level warangiye ari ibitego 2 bya college saint andre kubusa bwa college saint marie reine.

Gusangira kumeza: Ikimenyetso cy'ubuvandimwe

Nyuma y'imikino, habaye gusangira kumeza hagati y'abanyeshuri n'abarezi b'amashuri yombi. Ni igikorwa cyagaragaje umuco nyarwanda wo kwakirana urugwiro no kwubaka ubucuti burambye.

Umunsi wasojwe mu byishimo n'ibyifuzo byo kongera mu yindi mikino. Abanyeshuri n'abarezi ku mpande zombi banejejwe nuko imikino yagicuti yangenze bashimira n'ubuyobozi bwa college saint andre bwabashije kumva ubusabe bwabo bukanabafasha gutegura ibikorwa byose.

Categories

  • News or Posts 12
  • Entertainment 2
  • Sports 0

Editor's Choice

fantastic cms
College Saint Andre Habereye Umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi taliki ya 1 Ugushingoo 2024.
2024-11-04

About Us

Read More

Signup in College Saint Andre