Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 / 02/ 2025 , "Deputy Prime Minister" wa Kyrgyzstan Edil BAISALOV yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yasuye ibikorwaremezo by'ishuri rya College Saindre riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Muri uru ruzinduko, yasuzumye uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu myigishirize, asura ahanini Smart Classroom na Bibliotheque y'iri shuri
Mu kiganiro yagiranye n'ubuyobozi bw'ishuri, yagaragaje ko yishimiye uko ikoranabuhanga ryifashishwa mu guteza imbere ireme ry'uburezi yishimira na gahunda y'ikoreshwa ry'ibyumba by'ikoranabuhanga ( Smart Classrooms),
aho abanyeshuri bigira mu buryo bugezweho, bagakora ubushakashatsi bakoresheje mudasobwa na muradasi, uyu musyobozi kandi yashishikarije abanyeshuri kwiga cyane avuga ko yishimiye kuzumva bamwe muri bo bari mu bashakashatsi bakomeye b'ejo hazazaku rwego rw'isi.
Yashimye ubuyobozi bw'ishuri ku bw'uruhare bugira mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga no gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n'igihe. Yanagarutse ku bufatanye bw'ibihugu byombi mu rwego rw'uburezi, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kwimakaza ubufatanye mpuzamahanga ashimira n'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.
Umuyobozi wa College Saindre, mu ijambo rye, yashimiye uyu muyobozi ku bw'uru ruzinduko, agaragaza ko ari ikimenyetso cy'ubufatanye bwiza mu guteza imbere ireme ry'uburezi no gusangira ubunararibonye mu ikoranabuhanga.