Muri gahunda zibikorwa by'Ubumwe n'ubudaheranwa, ku bufatanye na Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro, mu ishuri rya St Andre hakozwe igitaramo
cyaranzwe n'amarushanwa mu bihangano byimakaza Ubudaheranwa. Hanatanzwe ikiganiro nyuma yo kwinjiza intore mu zindi no kuziha izina n'icyivigo
Imbimburamihigo( S 1) & Abadahigwa( S4) binjijwe mu Rwezantwari. Ukwezi k'Ukwakira kwahariwe kuzirikana ku Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego, muri uyu mwaka wa 2024, ku bufatanye na Caritas Rwanda (Komisiyo y'ubutabera n'amahoro), muri College Saint Andre hateguwe amarushanwa y'imivugo, indirimbo n'inkuru ishushanyije.
Ibihangano byakozwe muri aya marushanwa ni 18, birimo imivugo 8, inkuru ishushanyije 9 n'ndirimbo 1.
Ibikorwa by'ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa bishingiye ku nsanganyamatsiko igira, iti " Indangagaciro na kirazira, isoko y'ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda"