Amateka ya College Saint Andre

Collège Saint André ni ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Arkidiyosezi ya Kigali, cyatangiye mu mwaka 1957. Collège Saint André iherereye i Nyamirambo mu akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Iri shuri ryatangiriye i Rwamagana ku gitekerezo cya Musenyeri A. Charrue na Chanoine Jacques hamwe n'abapadiri b'abamisiyoneri Cuvelier, Reginald Griend na Jacque Noel bi i Namur mu Bubiligi, ishingwa ry'iri shuri ryayobowe na Musenyeri Andrew Perraudin. Collège Saint André yatangiye yigisha ubuvanganzo harimo ikiratini n'ikigereki, nyuma ryaje kuba ishuri rya mbere ritangije kwigisha siyance mu Rwanda ryatangiye ryigisha ibinyabuzima n'ubutabire, imibare, ubugenge n'ubumenyi mbonezamubano. Mu 1958, Collège Saint André yaje kwimurirwa muri St Famille i Kigali. Mu 1962, ryimuriwe i Nyamirambo aho riri ubu, imirimo yo kuryubaka yasojwe mu 1964. Collège Saint André ni ishuri ryigamo abahungu n'abakobwa bacumbikirwa