Isuku n' isukura mu mashuri

Amazi meza, ubwiherero bufite ibyangombwa by’ibanze, n’umuco wo kugira isuku ni ibintu by’ingenzi mu mibereho n’imikurire y’abana. Ibura ry’ibyo bintu nkenerwa by’ibanze, rishyira mu kaga ubuzima bw’abana ibihumbi n’ibihumbi. Amazi Mu Rwanda, 57 ku ijana by’abaturage ni bo bonyine babona amazi meza yo kunywa aherereye ahari urugendo rw’iminota 30 kuva mu ngo zabo. Iyo abana bakoresheje umwanya wabo mu kuvoma amazi, akenshi bituma batajya ku ishuri. Iki ni ikibazo cyugarije cyane cyane abakobwa, dore ko ari bo baba batezweho gukora imirimo myinshi yo mu rugo. N’ubwo amazi aboneka hafi y’ingo, akenshi ntabwo aba ari meza ku buryo abantu bayanywa. Iyo rero abana banyweye amazi yanduye, bibatera indwara zikomeye cyane - ndetse n’ urupfu – ruturutse ku ndwara ziterwa n’amazi mabi. Isukura Isukura ry’ibanze risobanuye ko buri rugo rwaba rufite ubwiherero bwarwo rudahuriyeho n’urundi rugo. Ubwo bwiherero bugomba kandi kuba bubasha kubika umwanda ku buryo ntaho uwo mwanda wahurira n’abantu. Abanyarwanda 64 ku ijana gusa ni bo babasha kugerwaho n’ibyo bikorwa by’isukura. Hari kandi ikinyuranyo gikomeye kijyanye n’ubukungu bw’imiryango: ingo zifite ubushobozi buhagije zifite ubwiherero ku kigero cya 94 ku ijana ugereranije na 74 ku ijana by’ingo zikennye cyane. Isuku Mu Rwanda, ingo 5 ku ijana gusa ni zo zifite ahantu habugenewe abagize umuryango bakarabira intoki n’isabune. Gukaraba intoki mu bihe by’ingenzi ni ingirakamaro cyane mu kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bana.