# Logo Title Articles Approval Action
1
Amateka Ya College Saint Andre College Saint Andre ni ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Arkidiyosezi ya Kigali, cyatangiye mu mwaka 1957. College Saint Andre iherereye i Nyamirambo mu akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Iri shuri ryatangiriye i Rwamagana ku gitekerezo cya Musenyeri A. Charrue na Chanoine Jacques hamwe n'abapadiri b'abamisiyoneri Cuvelier, Reginald Griend na Jacque Noel  Namur mu Bubiligi, ishingwa ry'iri shuri ryayobowe na Musenyeri Andrew Perraudin. College Saint Andre yatangiye yigisha ubuvanganzo harimo ikiratini n'ikigereki, nyuma ryaje kuba ishuri rya mbere ritangije kwigisha siyance mu Rwanda ryatangiye ryigisha ibinyabuzima n'ubutabire, imibare, ubugenge n'ubumenyi mbonezamubano. Mu 1958, College Saint Andre yaje kwimurirwa muri St Famille i Kigali. Mu 1962, ryimuriwe i Nyamirambo aho riri ubu, imirimo yo kuryubaka yasojwe mu 1964.  College Saint Andre ni ishuri ryigamo abahungu n'abakobwa bacumbikirwa Approved & Published
2
College Saint Andre Robotics Club In First Lego League Competition Winner On 16/03/2024 our robotics club attended First Lego League in intare conference arena.This competition aims to create robots and use artificial intelligence to solve various problems. This year it was attended by students from 25 schools in Rwanda, one in Uganda, four in Nigeria and three in Botswana.The competition, called the 'First Lego League & AI Hackathon', was attended by students between the ages of nine and 16.President Kagame and Madam Jeannette Kagame participated in the closing of the final stage of the international competition that brings together different companies where they focus on creating a technology project using RobotsThe Head of State gifted a computer to every student who participated in the competition to encourage them to love what they study. He said, I want to give a computer to each of these young participants. Ministry of Technology and Ministry of Education, deliver my gift to them. "These computers are intended for Rwandans and foreigners who participated in this competition.He said, I have money here in my pocket, that's why I said that I will not trouble you about the budget, so I will take care of it. Remember that I spoke with others from other countries".  President Kagame said that the use of robots and artificial intelligence are things that would help students learn science and technology better and help them work together College Saint Andre  robotics club which was accompanied by our Father principal and also some students was awarded the prize of the First Innovative program and brought a cup at home and honored our school. Approved & Published
3
Isuku N Isukura Mu Mashuri                                                 Amazi meza, ubwiherero bufite ibyangombwa by’ibanze, umuco wo kugira isuku ni ibintu by’ingenzi mu mibereho mu mikurire y’abana. Ibura ry’ibyo bintu nkenerwa by’ibanze, rishyira mu kaga ubuzima bw’abana ibihumbi ‘ibihumbi.Amazi Mu Rwanda, 57 ku ijana by’abaturage ni bo bonyine babona amazi meza yo kunywa aherereye ahari urugendo rw’iminota 30 kuva mu ngo zabo. Iyo abana bakoresheje umwanya wabo mu kuvoma amazi, akenshi bituma batajya ku ishuri. Iki ni ikibazo cyugarije cyane cyane abakobwa, dore ko ari bo baba batezweho gukora imirimo myinshi yo mu rugo.‘ubwo amazi aboneka hafi y’ingo, akenshi ntabwo aba ari meza ku buryo abantu bayanywa. Iyo rero abana banyweye amazi yanduye, bibatera indwara zikomeye cyane - ndetse ‘ urupfu – ruturutse ku ndwara ziterwa ‘amazi mabi.IsukuraIsukura ry’ibanze risobanuye ko buri rugo rwaba rufite ubwiherero bwarwo rudahuriyeho ‘urundi rugo. Ubwo bwiherero bugomba kandi kuba bubasha kubika umwanda ku buryo ntaho uwo mwanda wahurira abantu.Abanyarwanda 64 ku ijana gusa ni bo babasha kugerwaho ‘ibyo bikorwa by’isukura.Hari kandi ikinyuranyo gikomeye kijyanye ‘ubukungu bw’imiryango: ingo zifite ubushobozi buhagije zifite ubwiherero ku kigero cya 94 ku ijana ugereranije na 74 ku ijana by’ingo zikennye cyane.Isuku Mu Rwanda, ingo 5 ku ijana gusa ni zo zifite ahantu habugenewe abagize umuryango bakarabira intoki n‘isabune. Gukaraba intoki mu bihe by’ingenzi ni ingirakamaro cyane mu kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bana. Approved & Published
4
KWIBUKA KU NSHURO YA 30 ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 MURI SAINT ANDRE NYAMIRAMBO Approved & Published
5
KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 MURI COLLEGE SAINT ANDRE. Ku wa 25/05/2024 muri College Saint Andre habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abanyeshuri,abarezi,abakozi ndetse n’abari bahahungiye.Iki gikorwa cyatangijwe n’igitambo cya Misa cyabereye kuri paruwasi yitiriwe mutagatifu Karoli Lwanga aho Padiri waje ahagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA akaba arkipiskopi wa arkidiyosezi ya Kigali, arimo asobanura ivanjiri yagarutse ku buryo abanyarwanda imyaka 30 ishize,  babuze ubuvandimwe ndetse n’urukundo Yesu Kristu yadusigiye.Aho hahise hakurikiraho umuhango wo gushyira indabo ku rukuta ruriho amazina y’abaguye muri college saint Andre.https://collegesaintandre.ac.rw/gallery/images/665cd1379e0ae_imbere%20y'urw.jpg Not Published (Wait for Approval)
6
URUZINDUKO COLLEGE SAINT ANDRE YAGIRIYE MURI PETIT SEMINAIRE SAINT LEON KABGAYI. Hari ku cyumweru ku wa 26 Gicurasi, aho bamwe mu banyeshuri bagizwe n’amakipe y’imikino itandukanye ndeste na Chorale Catholique twafashe urugendo ku isaha ya saa moya n’ igice tukerekeza i Kabgayi kuri Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi dore ko ari naho Padiri umuyobozi w’urugo rwacu rwa College Saint Andre yasoreje ye yisumbuye.Tugezeyo, batwakiriye neza tubanza kwitabira Igitambo cya misa aho amakorali yombi, haba iya Saint Leon ndetse niya Saint Andre zadufashije mugutura igitambo cya misaNtibyatinze rero igice gikura cy’urwo ruzinduko cyakomereje mu mikino ya volleyball ndetse na basketball. Muri volleyball ikipe yari murugo yaje kwitwara neza itwara umukino ku ma set 3-0.Uyu mukino  wabaga iruhande rwaho habera undi wa mukino wa basketball,aho muburyo butunguranye ikipe ya Saint Leon yigaranzuye Saint Andre yariyashyizemo icyinyuranyo cya amanota 8,ikayitsinda bitoroshye ku manota 55 ya Saint Leon kuri 50 ya Saint Andre. Umukinnyi witwaye neza yabaye Kapteni wa Saint Andre ariwe IRADUHA Oreste watsinze amanota 28 ku giti cye.Nyuma y’iyo mikino uko ari ibiri, twaje gukomereza ku meza, ku mafunguro meza cyane ndetse n’ikinyabupfura kinshi mu nzu y’uburiro ya Saint Leon aho byashimishije cyane abanyeshuri ba College Saint Andre.Aho ntitwahatinze rero naho,nyuma imwe gusa imikino yari isigaye yarakomeje ubwo ni muri handball na football.Muri handball naho ntibyagendekeye ikipe ya Saint Andre neza nubwo ikipe ya Saint Leon yari ivuye gukina imikino ya interscolaire , yafashe saint andre iyitsinda ibitego 32 kuri 28, umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino ni Uwimana Amza watsinze ibitego 13 wenyine ku ruhande rwa saint andre.Hakurikiyeho umukino karundura wa football aho ikipe ya Saint Leon yari ifite agahigo ko kudatsindwa ku kibuga cyayo, ariko ibi ntibyakunze abasore ba Saint Andre aho nyuma y’iminota yinyongera, Saint Andre yakuyeho agahigo ka Saint Leon, ikayitsinda ibitegobine kuri bitatu.Aha na ho umusore wa Saint Andre BONABE Benjamin ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza , aho yatsinze ibitego bibiri byose.Nyuma y’imikino yombi twegereye ba kapiteni ku mpande zose, mu mikino yose. Icyo abenshi cyane cyane kuruhande rwa Saint Andre bahuriyeho n’imisifurire yabogamye cyane cyane mumukino w’intoki wa basketball, aho byabaye ngombwa ko hanajyaho umusifuzi mushya mumukino hagati.Twaje gukomereza munzu mbera byombi(Salle Polyvalente) ya saint leon, aho twumviye aba captain ba makipe bose batubwira uko babonye imikino yose,ndetse hanakurikiyeho abanyeshuri bahagarariye abandi (Abadoyen). Aho umunyeshuri uhagarariye abandi wa Saint Andre yatubwiye ko bigiye byinshi ku baseminari bakanigisha abaseminari ibintu byinshi bitandukanye.Hakurikiyeho ijambo rya Padiri NSABIREMA Egide umuyobozi wa Saint Andre atubwira ko yize Saint Leon aduha impanuro zitandukanye, ndetse yanasoje atugira inama kumvira no kugana umuhamagaro wacu cyane cyana uwokwiha Imana Hakurikiyeho ijambo rya Padiri mukuru wa Saint Leon aho yatangiye atubwira isano ibigo byombi bifitanye usibye iryokuba umuyobozi wa Saint Andre yarahize, yatubwiyeko Padiri Andre Perrodin w’umubiligi wayoboye Dioseze ya Kabgayi ariyo I Seminari iherereyemo arinawe washinze Saint Andre mu mwaka w’ 1957.Yakomeje atubwirako yishimiye uburyo umunsi wagenzemo gusabana ndetse no kwishimirana, ibyo yabitubwiraga turino kwiyakira. Yasoje atwifuriza urugendo ruhire ndetse anatubwira ko nibikunda nabo bazaza kudusura mumwaka wamashuri utaha.Twasoje n’isengesho nyuma yaho dufata umwanya muto wokuganira n’abanyeshuri ba Saint Leon nyuma yogusezeranaho twinjiye mu modoka dufata inzira tugaruka I Nyamirambo kuko amasaha yarahuje imyambi. Approved & Published