Uyu munsi, taliki ya 16 Gicurasi 2025, College Saint Andre Nyamirambo yifatanyije n'igihugu mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by'umwihariko abari Abarezi, Abanyeshuri, Abakozi n'abandi biciwe muri College Saint Andre muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyo kwibuka cyabereye muri College Saint Andre Nyamirambo, aho abahagarariye Minisiteri n' ibigo bitandukanye, abanyeshuri, abarimu, n'abaturage bahuriye mu gikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside, bashyira indabo ku rwibutso ndetse banatanga ubutumwa bw'ubumwe, ubwiyunge n'amahoro.
Ubutumwa bwatanzwe basabye ababyeyi n'abarezi gukuramo ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba ikihishe hose, bagatoza abana indangagaciro nyarwanda zirimo ubumwe, ubupfura, n'urukundo rw'igihugu.
Mu biganiro byatanzwe kandi bagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, kuva ku gihe cy'ubukoroni kugeza ku buyobozi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Basabye abana n'urubyiruko kudakurikira amagambo ya bamwe mu babyeyi bagifite ingengabitekerezo, ahubwo bagashyigikira gahunda nziza za Leta y'Ubumwe zibakangurira ubumwe n'ubwiyunge.
Bagarutse ku bugome Jenoside yakoranywe, basaba ko bikwiye guhumuriza urubyiruko no kurushaho kururinda ingengabitekerezo yayo.Bibukije urubyiruko ko bagomba kwiga amateka y'u Rwanda atarimo ivangura, bagatozwa kubaha ikiremwamuntu no kwanga urwango, bagakomeza kubaka ubumwe n'urukundo rw'igihugu.
Ingabo na Police bitabiriye icyo gikorwa
Padiri Umuyobozi wa College Saint Andre
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge
DG/REB nawe yitabiriye iki gikorwa
" Kwibuka ni ukongera kubaho twubaka Igihugu kirimo amahoro, ubumwe n'ukuri. "