College Saint Andre
  • Admin Login
  • Home (current)
  • About
  • Web contents
    News or Posts
    Entertainment
    Sports
  • Contact
  • Students Marks
  • Students Career guidance
  • DMS
  1. Home
image not available
  • 2024-11-23
  • admin
  • College Saint Andre
  • 5133Views

Abanyeshuri ba College Saint Andre bagize Club ya ICT bakoreye uruzinduko muri Rwanda Coding Academy

Kuwa kane 21 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga w'Ibiro by'Abepiskopi Gatolika bishinzwe uburezi, Padiri Lambert DUSINGIZIMANA ari kumwe n'abanyeshuri ba COLLEGE SAINT ANDRE bagize "ICT & Innovation Club" ndetse na bamwe mu barimu babo bigisha Computer Science na ICT, basuye ikigo cya Rwanda Coding Academy (RCA), giherereye mu karere ka Nyabihu.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko imyigishirize y'ikoranabuhanga muri Rwanda Coding Academy, ikorwa. Kumenya icyo andi mashuri yakwigira kuri RCA, uko abanyeshuri b’aho babayeho ,n'ibindi bibafasha kwiga amasomo ajyanye nikoranabuhanga kubanyeshuri biga mwishami ry'imibare, ubugenge n' ikoranabuhanga.


Mu biganiro, umuyobozi wungirije wa RCA yagiranye n'abanyeshuri bo muri College Saint Andre babarizwa muri club ya ICT & Innovation yavuze ko iyo club ayemereye ko bagiye kongera imikoranire hagati yabo ndetse no kwagura ibikorwa by'ikoranabuhanga mu bigo byombi.


College Saint Andre ni Ishuri rya Arikidiyosezi ya Kigali riherereye muri Paruwasi ya Nyamirambo. Akaba ari ishuri ry'ikitegererezo ricumbikira abanyeshuri, rigira uruhare mu kurera abanyabwenge b'intangaruagero mu mashami atandukanye arimo n'ikoranabuhanga.

Abanyeshuri n'Abayobozi bifuje ko ingendo nk'izi zatezwa imbere.

Categories

  • News or Posts 8
  • Entertainment 2
  • Sports 0

Editor's Choice

fantastic cms
College Saint Andre Habereye Umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi taliki ya 1 Ugushingoo 2024.
2024-11-04

About Us

Read More

Signup in College Saint Andre