Muraho neza, Pasika nziza kuri mwese!
Urugo rwa College Saint Andre (CSA) rwari mu byishimo byinshi ubwo rwakiraga abasore barurezwemo, bo muri Promotion ya 1982-1988 (Math & Physic). Ni bwo bwa mbere bamwe muri bo bagarukaga ku ishuri nyuma y'imyaka myinshi. Iri tsinda ry'abantu umunani ryari rigizwe na:
Ufitumukiza Javan
Alphonse Mutabazi
Athanase Makuza
Francois Xavier Mukazabyuma
Jean Nziyumvira
Samuel Muremangingo
Gaspard Mafurebo
Vital Nsanzineza
Byari ibihe byihariye byuzuyemo urukundo, urwibutso n'ibyishimo byinshi. Bagarutse aho batekereye inzozi zabo, bibukiranya amazina, imyanya bicaragamo mu ishuri, n'amateka meza bagize muri ibyo bihe. Hari n'abari babonanye bwa mbere kuva barangije.
Mu buhamya bwabo, bashimiye cyane ababayoboye n'abababereye abarezi, by'umwihariko Padiri Kibanguka, kimwe n'abandi barimu b'abazungu bagize uruhare mu burere bwabo.
Pasika yahuriranye n'iyi gahunda, bituma barushaho gusangira ibyishimo by'umunsi wera, banasangira intama ya Pasika, ishusho y'intsinzi ku gihe kiba gikunze kwihisha mu mwanya w'ubumwe.
Twashimishijwe n'impano nziza bazaniye barumuna babo bacyiga muri CSA, kimwe n'ituro batuye Nyagasani nk'ikimenyetso cy'umutima w'ugushimira.
CSA irabashimira byimazeyo kandi ifunguye amarembo ku yandi matsinda yose y'abahoze ari abanyeshuri bifuza gusubira ku ivuko ry'inzozi zabo. Dufatanye kubaka umuryango wacu mu rukundo no mu busabane buhoraho.
Murakaza neza igihe cyose, kandi mubeho neza mu rumuri rw'Umusaraba n'Izuka bya Kristu!