College Saint Andre
  • Admin Login
  • Home (current)
  • About
  • Web contents
    News or Posts
    Entertainment
    Sports
  • Contact
  • Students Marks
  • Students Career guidance
  • DMS
  1. Home
image not available
  • 2025-05-14
  • college admin
  • Admin
  • 666Views

Pasika y Ibyishimo: Promotion 1982-1988 ya Math & Physic yasuye urugo rwa CSA


Muraho neza, Pasika nziza kuri mwese!

Urugo rwa College Saint Andre (CSA) rwari mu byishimo byinshi ubwo rwakiraga abasore barurezwemo, bo muri Promotion ya 1982-1988 (Math & Physic). Ni bwo bwa mbere bamwe muri bo bagarukaga ku ishuri nyuma y'imyaka myinshi. Iri tsinda ry'abantu umunani ryari rigizwe na:

  1. Ufitumukiza Javan

  2. Alphonse Mutabazi

  3. Athanase Makuza

  4. Francois Xavier Mukazabyuma

  5. Jean Nziyumvira

  6. Samuel Muremangingo

  7. Gaspard Mafurebo

  8. Vital Nsanzineza

Byari ibihe byihariye byuzuyemo urukundo, urwibutso n'ibyishimo byinshi. Bagarutse aho batekereye inzozi zabo, bibukiranya amazina, imyanya bicaragamo mu ishuri, n'amateka meza bagize muri ibyo bihe. Hari n'abari babonanye bwa mbere kuva barangije.

Mu buhamya bwabo, bashimiye cyane ababayoboye n'abababereye abarezi, by'umwihariko Padiri Kibanguka, kimwe n'abandi barimu b'abazungu bagize uruhare mu burere bwabo.

Pasika yahuriranye n'iyi gahunda, bituma barushaho gusangira ibyishimo by'umunsi wera, banasangira intama ya Pasika, ishusho y'intsinzi ku gihe kiba gikunze kwihisha mu mwanya w'ubumwe.

Twashimishijwe n'impano nziza bazaniye barumuna babo bacyiga muri CSA, kimwe n'ituro batuye Nyagasani nk'ikimenyetso cy'umutima w'ugushimira.

CSA irabashimira byimazeyo kandi ifunguye amarembo ku yandi matsinda yose y'abahoze ari abanyeshuri bifuza gusubira ku ivuko ry'inzozi zabo. Dufatanye kubaka umuryango wacu mu rukundo no mu busabane buhoraho.

Murakaza neza igihe cyose, kandi mubeho neza mu rumuri rw'Umusaraba n'Izuka bya Kristu!


Categories

  • News or Posts 8
  • Entertainment 2
  • Sports 0

Editor's Choice

fantastic cms
College Saint Andre Habereye Umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi taliki ya 1 Ugushingoo 2024.
2024-11-04

About Us

Read More

Signup in College Saint Andre