Admin Login    |     CSA Alumni Platform
  • Home (current)
  • About
  • Web contents
    News or Posts
    Entertainment
    Sports
  • Students Career guidance
  • DMS
  1. Home
image not available
  • 2025-11-23
  • admin
  • CSA Media Club
  • 193Views

TWESE TURASABWA KUGARUKA KUGIRA NGO DUSHIMIRE IKIGO CYATUREZE

Ibi byagarutsweho na Bwana Joseph USABIMANA, President wa Komite y'agateganyo y'abize muri College Saint Andre (CSA Alumni) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ubwo muri College Saint Andre  haberaga imikino yahuje abanyeshuri barererwa muri iri shuri n'abaharangije mu myaka ishize. Ni igitekerezo cyavuye ku bize muri iri shuri mu bihe binyuranye, aho bifuje gukina na barumuna babo mu rwego rwo gusabana no kwiyibutsa ubuzima bwiza babayemo muri iri shuri bavomyemo ubumenyi n'uburere byabaherekeje kugeza magingo aya.

 Imikino yakinwe irimo football y'abahungu, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Hari kandi Basketball y'abahungu yarangiye Alumni itsinze abanyeshuri 68-40, ndetse na Volleyball yarangiye abanyesuri batsinze Alumni amaseti 3-1.

Muri Football abafana bishimiye aba bakinnyi bakanyujijeho muri iri shuri barimo umuhanzi Bull Dogg (NDAYISHIMIYE Bertrand) warangije mu ishami ry'indimi n'ubuvanganzo mu mwaka wa 2007, Guillaume, Juru, Jackson, Eloi, Carmel n'abandi bakiniye ikipe ya Basketball, naho muri Volleball abarimo ba Toussaint, Dieudonne, Lambert, Regis, Nadine n'abandi bongera kwiyerekana mu biro bateraga abakiri ku ntebe y'ishuri ntibagarure.

Ikipe ya Basketball y'abarangije muri Saint Andre

Aba bakanyujijeho muri Volleyball

Bwana Lambert NGENZI uhagarariye abateguye iyi mikino akaba yarize muri College Saint Andre yavuze ko bateguye iyi mikino bafatanyije n'ubuyobozi bw'ikigo kugira ngo bongere biyibutse bya bihe babayemo muri iri shuri, babonereho gusabana na barumuna babo ndetse no kubasangiza ibyiza byo kwiga muri iri shuri.

Abafana bari babukereye

Joseph USABIMANA, President wa Komite y'agateganyo y'abize muri College Saint Andre, yashimiye abateguye iyi mikino abibutsa ko ari kimwe mu bikorwa byongeye kwibutsa abize muri iri shuri ibihe byiza barigiriyemo bikongera kubibutsa ko ari iwabo. Yibukije kandi abitabiriye iyi mikino ko bakwiye kujya bazirikana ko ibyiza byose bagezeho babivomye muri iri shuri kuko ari ryo shingiro ry’ibyo bamaze kugeraho muri ubu buzima; ati "twese turasabwa kugaruka kugira ngo dushimire ikigo cyatureze". Ahamagarira abantu bose bize muri iri shuri kuzitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 68 rimaze rishinzwe ndetse no guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Andereya wizihizwa tariki ya 30 Ugushyingo.

Ikipe ya football y'abarangije muri Saint Andre

Nyuma y'imikino inyuranye abanyeshuri biga muri College Saint Andre na bakuru babo baharangije bakomereje iki gikorwa mu busabane.   

Categories

  • News or Posts 13
  • Entertainment 3
  • Sports 2

Editor's Choice

fantastic cms
College Saint Andre Habereye Umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi taliki ya 1 Ugushingoo 2024.
2024-11-04

About Us

Read More

Signup in College Saint Andre