Ibi byagarutsweho na Bwana Joseph USABIMANA, President wa Komite y'agateganyo y'abize muri College Saint Andre (CSA Alumni) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ubwo muri College Saint Andre haberaga imikino yahuje abanyeshuri barererwa muri iri shuri n'abaharangije mu myaka ishize. Ni igitekerezo cyavuye ku bize muri iri shuri mu bihe binyuranye, aho bifuje gukina na barumuna babo mu rwego rwo gusabana no kwiyibutsa ubuzima bwiza babayemo muri iri shuri bavomyemo ubumenyi n'uburere byabaherekeje kugeza magingo aya.

Imikino yakinwe irimo football y'abahungu, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Hari kandi Basketball y'abahungu yarangiye Alumni itsinze abanyeshuri 68-40, ndetse na Volleyball yarangiye abanyesuri batsinze Alumni amaseti 3-1.
Muri Football abafana bishimiye aba bakinnyi bakanyujijeho
muri iri shuri barimo umuhanzi Bull Dogg (NDAYISHIMIYE Bertrand) warangije mu
ishami ry'indimi n'ubuvanganzo mu mwaka wa 2007, Guillaume, Juru, Jackson,
Eloi, Carmel n'abandi bakiniye ikipe ya Basketball, naho muri Volleball abarimo
ba Toussaint, Dieudonne, Lambert, Regis, Nadine n'abandi bongera kwiyerekana mu
biro bateraga abakiri ku ntebe y'ishuri ntibagarure.


Bwana Lambert NGENZI uhagarariye abateguye iyi mikino akaba
yarize muri College Saint Andre yavuze ko bateguye iyi mikino bafatanyije n'ubuyobozi
bw'ikigo kugira ngo bongere biyibutse bya bihe babayemo muri iri shuri,
babonereho gusabana na barumuna babo ndetse no kubasangiza ibyiza byo kwiga
muri iri shuri.

Joseph USABIMANA, President wa Komite y'agateganyo y'abize
muri College Saint Andre, yashimiye abateguye iyi mikino abibutsa ko ari kimwe
mu bikorwa byongeye kwibutsa abize muri iri shuri ibihe byiza barigiriyemo
bikongera kubibutsa ko ari iwabo. Yibukije kandi abitabiriye iyi mikino ko
bakwiye kujya bazirikana ko ibyiza byose bagezeho babivomye muri iri shuri kuko
ari ryo shingiro ry’ibyo bamaze kugeraho muri ubu buzima; ati "twese turasabwa
kugaruka kugira ngo dushimire ikigo cyatureze". Ahamagarira abantu bose bize
muri iri shuri kuzitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 68 rimaze
rishinzwe ndetse no guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Andereya wizihizwa
tariki ya 30 Ugushyingo.

Nyuma y'imikino inyuranye abanyeshuri biga muri College Saint
Andre na bakuru babo baharangije bakomereje iki gikorwa mu busabane.