I
am very proud to serve as Principal of College Saint Andre located at Nyamirambo-Kigali/Rwanda. CSA is a
Catholic School, government aided, founded in 1957 whereby DISCIPLINE IS MOTHER
OF SUCCESS (DISMOS) since its foundation. If you want your children succeed in
life for the betterment of his/her future, insist on his character and wisdom,
therefore his /her potential intelligence will be developed easily. We are
committed to work with government educational police, the staff, students,
parents, partners and the local community to transform learning, aspirations
and opportunities for our students and in the community in which we live.
Our aim is to ensure that our students have access to the best possible opportunities and experiences during their education, so that they can reach their full potential and are better prepared for the future. Our work is focused on developing and celebrating students as individuals and not just as learners. We believe that every child, regardless of ability, deserves a first class education. Everyone has hidden potential to be uncovered and nurtured and I strongly believe that together as a learning community we can unlock this potential.
Father Principal, College Saint Andre
On top of
providing student support in various circumstances, the office serves as link
between College Saint Andre and the
student leadership as well as individual students. Various services offered by
the office are the following :
• Health care :
The office monitors all activities and ensures that required healthcare
services are available and accessible to all students.
• Feeding : The
office ensures the proper up keep, management and use of student catering
facilities during and of semesters.
•
Sports/Culture/Leisure : The office is committed to develop student talent in
various sports and cultural activities.
• Guidance and
Counseling : The office has a unit in charge of guidance and counseling which
helps students who need assistance on guidance about their daily life problems
which might hamper the academic progress.
• The office
ensures that students maintain discipline at all times while they are on and
off Campus.
College Saint
Andre ni ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Arkidiyosezi ya Kigali, cyatangiye mu
mwaka 1957. College Saint Andre iherereye i Nyamirambo mu akarere ka Nyarugenge
mu mujyi wa Kigali. Iri shuri ryatangiriye i Rwamagana ku gitekerezo cya
Musenyeri A. Charrue na Chanoine Jacques hamwe n'abapadiri b'abamisiyoneri
Cuvelier, Reginald Griend na Jacque Noel Namur mu Bubiligi, ishingwa ry'iri shuri
ryayobowe na Musenyeri Andrew Perraudin. College Saint Andre yatangiye yigisha
ubuvanganzo harimo ikiratini n'ikigereki, nyuma ryaje kuba ishuri rya mbere
ritangije kwigisha siyance mu Rwanda ryatangiye ryigisha ibinyabuzima
n'ubutabire, imibare, ubugenge n'ubumenyi mbonezamubano. Mu 1958, College Saint
Andre yaje kwimurirwa muri St Famille i Kigali. Mu 1962, ryimuriwe i Nyamirambo
aho riri ubu, imirimo yo kuryubaka yasojwe mu 1964.
College Saint
Andre ni ishuri ryigamo abahungu n'abakobwa bacumbikirwa
Amazi
meza, ubwiherero bufite ibyangombwa by’ibanze, umuco wo kugira isuku ni ibintu
by’ingenzi mu mibereho mu mikurire y’abana. Ibura ry’ibyo bintu nkenerwa by’ibanze,
rishyira mu kaga ubuzima bw’abana ibihumbi ‘ibihumbi.
Amazi
Mu Rwanda, 57 ku
ijana by’abaturage ni bo bonyine babona amazi meza yo kunywa aherereye ahari
urugendo rw’iminota 30 kuva mu ngo zabo. Iyo abana bakoresheje umwanya wabo mu
kuvoma amazi, akenshi bituma batajya ku ishuri. Iki ni ikibazo cyugarije cyane
cyane abakobwa, dore ko ari bo baba batezweho gukora imirimo myinshi yo mu
rugo.
‘ubwo amazi
aboneka hafi y’ingo, akenshi ntabwo aba ari meza ku buryo abantu bayanywa. Iyo
rero abana banyweye amazi yanduye, bibatera indwara zikomeye cyane - ndetse ‘
urupfu – ruturutse ku ndwara ziterwa ‘amazi mabi.
Isukura
Isukura ry’ibanze
risobanuye ko buri rugo rwaba rufite ubwiherero bwarwo rudahuriyeho ‘urundi
rugo. Ubwo bwiherero bugomba kandi kuba bubasha kubika umwanda ku buryo ntaho
uwo mwanda wahurira abantu.
Abanyarwanda 64
ku ijana gusa ni bo babasha kugerwaho ‘ibyo bikorwa by’isukura.
Hari kandi
ikinyuranyo gikomeye kijyanye ‘ubukungu bw’imiryango: ingo zifite ubushobozi
buhagije zifite ubwiherero ku kigero cya 94 ku ijana ugereranije na 74 ku ijana
by’ingo zikennye cyane.
Isuku
Mu Rwanda, ingo
5 ku ijana gusa ni zo zifite ahantu habugenewe abagize umuryango bakarabira
intoki n‘isabune. Gukaraba intoki mu bihe by’ingenzi ni ingirakamaro cyane mu
kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bana.
On 16/03/2024
our robotics club attended First Lego League in intare conference arena.This
competition aims to create robots and use artificial intelligence to solve
various problems. This year it was attended by students from 25 schools in
Rwanda, one in Uganda, four in Nigeria and three in Botswana.The competition,
called the 'First Lego League & AI Hackathon', was attended by students
between the ages of nine and 16.
President Kagame
and Madam Jeannette Kagame participated in the closing of the final stage of
the international competition that brings together different companies where
they focus on creating a technology project using Robots
The Head of
State gifted a computer to every student who participated in the competition to
encourage them to love what they study. He said, I want to give a computer to
each of these young participants. Ministry of Technology and Ministry of
Education, deliver my gift to them. "These computers are intended for
Rwandans and foreigners who participated in this competition.He said, I have
money here in my pocket, that's why I said that I will not trouble you about
the budget, so I will take care of it. Remember that I spoke with others from
other countries". President Kagame
said that the use of robots and artificial intelligence are things that would
help students learn science and technology better and help them work together
College Saint
Andre robotics club which was accompanied
by our Father principal and also some students was awarded the prize of the
First Innovative program and brought a cup at home and honored our school.
Ku wa 25/05/2024 muri College Saint Andre habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abanyeshuri,abarezi,abakozi ndetse n’abari bahahungiye.Iki gikorwa cyatangijwe n’igitambo cya Misa cyabereye kuri paruwasi yitiriwe mutagatifu Karoli Lwanga aho Padiri waje ahagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA akaba arkipiskopi wa arkidiyosezi ya Kigali, arimo asobanura ivanjiri yagarutse ku buryo abanyarwanda imyaka 30 ishize, babuze ubuvandimwe ndetse n’urukundo Yesu Kristu yadusigiye.
Aho hahise hakurikiraho umuhango wo gushyira indabo ku rukuta ruriho amazina y’abaguye muri college saint Andre.
https://collegesaintandre.ac.rw/gallery/images/665cd1379e0ae_imbere%20y'urw.jpg
Nyuma nibwo umuhango wo Kwibuka watangiye bafata umunota wo Kwibuka nyuma hakaza ijambo ry’ikaze ryatanzwe na Padiri Egide NSABIREMA umuyobozi mukuru wa College Saint Andre aho yatangiye avuga ko Kwibuka ari ingenzi,inshingano kandi by’umwihariko kubikorana n’urubyiruko ari ukubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ndetse anashimira itsinda ry’abarokokeye hano ,Dukundane Family ndetse n’umu arkipiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda ubufatanye bagize mu kubaka Urwibutso rw’urukuta ruriho amazina y’abaguye muri College Saint Andre ndetse asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza aho hazakorwa gusigasira amateka y’ibyabereye muri College Saint Andre mu nyandiko asoza avuga ko ubuyobozi bwa College Saint Andre bukomeje kuba hafi abarokotse Jenoside ndetse ko vuba aha bizagezwa ku buyobozi bw’Umurenge kugira ngo uwo mugambi ushyirwe mu bikorwa.
Ijambo ry`ikaze ryakurikiwe n`ikiganiro cyatanzwe na Nyakubahwa GATARI Egide umwe mubize muri College Saint Andre nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yagarutse ku kuba Jenoside itaratewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida Juvenal HABYARIMANA ko ahubwo yari yarateguwe nk’uko byagiye bivugwa na bamwe mu bari bagize ubutegetsi bw’icyo gihe nka Leon MUGESERA. Yavuze kandi ko kwibuka ari igihango abanyarwanda twagiranye ndetse yibutsa urubyiruko ko dukwiye kuzirakana amateka tukayubakiraho ejo hacu heza.Kandi tukirinda ibijyanye nivangura tukanarwanya igengabitekerezo y`urwango kuko ariyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Mu gusoza yasabye urubyiruko ko gukumira no kurwanya imvugo zibiba urwango bakwiriye kubigira inshingano ndetse kandi ko bakwiriye gusigasira ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka igihugu bahitamo ikiza bakanagiharanira.
Ikiganiro cyakuricyiwe n’indirimbo yateguwe n’abanyushuri bo muri AERG Saint Andre,ikubiyemo ubutumwa bujyane n'umunsi wo Kwibuka.
Indirimbo yaje gukurikirwa n’ijambo ry’umuhuzabikorwa wa AERG Saint Andre SHYAKA Davis aho yatangiye ahumuriza ndetse anakomeza abafite ababo biciwe ndetse n’abarokokeye muri College Saint Andre ndetse n’inkengero zayo. Yakomeje avuga ko kwibuka ku nshuro ya 30 tutagomba kubifata nk’ibisanzwe , akomeza ashimira ubuyobozi bw’ikigo kubw’imbaraga mu itegurwa ry’iki gikorwa cyo Kwibuka,yakomeje avuga uko ubu u Rwanda rufite urubyiruko rwiteguye agira ati:”...urubyiruko rw’u Rwanda rucanye ku maso rwiteguye kurwanya ibishaka kudusubiza mu mateka mabi kandi ruzakoresha ibishoboka byose kugira ngo ikibi gitsindwe.” Akomeza avuga ko mu bigo by’amashuri hakangombye kuba umwanya uhagije wo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byari bisanzwe muri College Saint Andre aho hafatwaga iminsi itandatu biga byinshi bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasoje aha ubutumwa urubyiruko avuga ko abakoze Jenoside bari barize ndetse baranaminuje gusa aho kurwanya ikibi bakwirakwije ikibi niyo mpamvu urubyiruko dukwiye kugira indangagaciro z’ubupfura no gukunda igihugu bigomba kuturanga mbere y’ibindi byose.
Nyuma y’ijambo ry’umuhuzabikorwa wa AERG Saint Andre hakurikiyeho umukino werekanaga uburyo abanyarwanda bari babayeho mbere y’umwaduko w’amashyaka, mu gihe cyayo. Herekanwe kandi n’ubuzima mu buhungiro aho bari barahungiye ndetse no mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo uko biyubatse byumwihariko nyuma y’imyaka 30.Umukino wakurikiwe n’isomwa ry’amazina y'abiciwe muri Saint Andre ndetse n’amagambo y’ikizere ayaherekeje.
Haje gukurikiraho ijambo ry’umuhuzabikorwa wungirije wa AERG Nationale aho yatangiye ashimira ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’ikigo n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko iyo mu rugo rwa College Saint Andre ariyo AERG Saint Andre, Dukundane Family ndetse n’umuryango w’Abarokokeye muri College Saint Andre. Yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango ko bafite umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasoje ijambo rye avuga ko aya mateka mabi yagizwemo uruhare rukomeye n’urubyiruko kandi ko urundi rubyiruko rwagize uruhare mu kubihagarika ndetse no kwiyubaka k’u Rwanda.Bityo urubyiruko rukwiye gukoresha amahirwe yose rufite mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza rwiza kandi rugaharanira ko aya mateka atasazasubira.
Nyuma hakurikiyeho ubuhamya bwatanzwe na Madam Judith warokokeye muri college saint andre avuga ubuzima bari babayemo we n’abana be babiri atubwira inzira ye y’umusaraba mu gihe cya Jenoside byumwihariko ashimira padiri Chrysostome ubutwari no kwitanga yagaragaje ndetse anashimira cyane inkotanyi zamurokoye.
Nyuma haje gucanwa urumuri rw’ikizere bikozwe na president wa IBUKA mu karere ka Nyarugenge akomerezaho atanga n’ijambo yateguriye abiteguriye iki gikorwa. Mu ijambo rye yavuze ko Jenoside yatangiye kera ko we yahunze iwabo bitewe n’abari baratangiye kumuhiga na mbere yuko Jenoside itangira. Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwenda turimo abacu bishwe muri Jenoside kandi ari umuco tugomba guhora dukora ku bwabo. Yagaragaje ingaruka nyinshi Jenoside yagize ku bayirokotse ariko asoza ijambo rye ashima aho igihugu kigeze kiyubaka kandi avuga ko bitanga ikizere cy’ejo hazaza heza.
President wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge yaboneyeho umwanya wo kwakira umushyitsi mukuru ari we Ngoga Fixa waje uhagarariye Ikigo k’igihugu cy’uburezi bw’ibanze REB. Mu ijambo rye umushyitsi mukuru yashimiye abamubanjirije bose kubw’ibiganiro n’ibindi byose bakozwe bidufasha kwibuka Abatutsu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje avuga ko hari ibikibangamiye urugendo rw’ubumwe mu Banyarwanda harimo n’abanga gutanga amakuru y’aho imibiri y’ Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe kugirango ishyingurwe mu cyubahiro. Yakomeje abwira urubyiruko ko bafite kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagahera ku bari mu Rwanda ubwabo bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasoje ashimira ubuyobozi bw’ikigo kubw’ubutumire bagejeje kuri Ministeri y’uburezi ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze kandi yizeza ko ubufatanye buzakomeza hamwe n’urugo rwa College Saint Andre.
Hari ku cyumweru ku wa 26 Gicurasi, aho bamwe mu banyeshuri bagizwe n’amakipe y’imikino itandukanye ndeste na Chorale Catholique twafashe urugendo ku isaha ya saa moya n’ igice tukerekeza i Kabgayi kuri Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi dore ko ari naho Padiri umuyobozi w’urugo rwacu rwa College Saint Andre yasoreje ye yisumbuye.
Tugezeyo, batwakiriye neza tubanza kwitabira Igitambo cya misa aho amakorali yombi, haba iya Saint Leon ndetse niya Saint Andre zadufashije mugutura igitambo cya misa
Ntibyatinze rero igice gikura cy’urwo ruzinduko cyakomereje mu mikino ya volleyball ndetse na basketball. Muri volleyball ikipe yari murugo yaje kwitwara neza itwara umukino ku ma set 3-0.Uyu mukino wabaga iruhande rwaho habera undi wa mukino wa basketball,aho muburyo butunguranye ikipe ya Saint Leon yigaranzuye Saint Andre yariyashyizemo icyinyuranyo cya amanota 8,ikayitsinda bitoroshye ku manota 55 ya Saint Leon kuri 50 ya Saint Andre. Umukinnyi witwaye neza yabaye Kapteni wa Saint Andre ariwe IRADUHA Oreste watsinze amanota 28 ku giti cye.
Nyuma y’iyo mikino uko ari ibiri, twaje gukomereza ku meza, ku mafunguro meza cyane ndetse n’ikinyabupfura kinshi mu nzu y’uburiro ya Saint Leon aho byashimishije cyane abanyeshuri ba College Saint Andre.
Aho ntitwahatinze rero naho,nyuma imwe gusa imikino yari isigaye yarakomeje ubwo ni muri handball na football.
Muri handball naho ntibyagendekeye ikipe ya Saint Andre neza nubwo ikipe ya Saint Leon yari ivuye gukina imikino ya interscolaire , yafashe saint andre iyitsinda ibitego 32 kuri 28, umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino ni Uwimana Amza watsinze ibitego 13 wenyine ku ruhande rwa saint andre.
Hakurikiyeho umukino karundura wa football aho ikipe ya Saint Leon yari ifite agahigo ko kudatsindwa ku kibuga cyayo, ariko ibi ntibyakunze abasore ba Saint Andre aho nyuma y’iminota yinyongera, Saint Andre yakuyeho agahigo ka Saint Leon, ikayitsinda ibitego
bine kuri bitatu.
Aha na ho umusore wa Saint Andre BONABE Benjamin ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza , aho yatsinze ibitego bibiri byose.
Nyuma y’imikino yombi twegereye ba kapiteni ku mpande zose, mu mikino yose. Icyo abenshi cyane cyane kuruhande rwa Saint Andre bahuriyeho n’imisifurire yabogamye cyane cyane mumukino w’intoki wa basketball, aho byabaye ngombwa ko hanajyaho umusifuzi mushya mumukino hagati.
Twaje gukomereza munzu mbera byombi(Salle Polyvalente) ya saint leon, aho twumviye aba captain ba makipe bose batubwira uko babonye imikino yose,ndetse hanakurikiyeho abanyeshuri bahagarariye abandi (Abadoyen). Aho umunyeshuri uhagarariye abandi wa Saint Andre yatubwiye ko bigiye byinshi ku baseminari bakanigisha abaseminari ibintu byinshi bitandukanye.
Hakurikiyeho ijambo rya Padiri NSABIREMA Egide umuyobozi wa Saint Andre atubwira ko yize Saint Leon aduha impanuro zitandukanye, ndetse yanasoje atugira inama kumvira no kugana umuhamagaro wacu cyane cyana uwokwiha Imana Hakurikiyeho ijambo rya Padiri mukuru wa Saint Leon aho yatangiye atubwira isano ibigo byombi bifitanye usibye iryokuba umuyobozi wa Saint Andre yarahize, yatubwiyeko Padiri Andre Perrodin w’umubiligi wayoboye Dioseze ya Kabgayi ariyo I Seminari iherereyemo arinawe washinze Saint Andre mu mwaka w’ 1957.Yakomeje atubwirako yishimiye uburyo umunsi wagenzemo gusabana ndetse no kwishimirana, ibyo yabitubwiraga turino kwiyakira. Yasoje atwifuriza urugendo ruhire ndetse anatubwira ko nibikunda nabo bazaza kudusura mumwaka wamashuri utaha.
Twasoje n’isengesho nyuma yaho dufata umwanya muto wokuganira n’abanyeshuri ba Saint Leon nyuma yogusezeranaho twinjiye mu modoka dufata inzira tugaruka I Nyamirambo kuko amasaha yarahuje imyambi.